Murakaza Neza

EAC : Imbogamizi ku ikurwaho ry’imisoro muri za gasutamo zikomeje kwiyongera

Kongera umubare wa za gasutamo zidatanga imisoro (NTBs) mu karere ikomeje kuba ikibazo mu bucuruzi bwo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC)

Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushije nibwo hatangijwe isoko rimwe ku bihugu bigize umuryango wa EAC mu rwego rwo gukuraho imipaka ku bucuruzi bukorerwa mu karere. Continue reading “EAC : Imbogamizi ku ikurwaho ry’imisoro muri za gasutamo zikomeje kwiyongera”

Amateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa (Igice cya I)

Mu rwego rwo gushimangira no gukomeza umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu ku itariki 12 Nzeri 2011.

Uru ruzinduko nirwo rwa mbere Perezida Kagame agiriye mu Bufaransa kuva Perezida Sarkozy yava mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kurangwa n’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi bitewe n’amateka ariko cyane cyane biturutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Continue reading “Amateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa (Igice cya I)”

Dore impamvu umuntu agomba gukunda igihugu cyamubyaye

Mu gihe u Rwanda rurimo kuzamuka mu bukungu ndetse n’iterambere vuba cyane ni ngombwa ko n’imitekerereze ndetse n’imyumvire y’abarutuye n’abaruvuka nayo ifata icyerekezo kimwe mu gutera imbere. Ni ngombwa ko u Rwanda rugira isura nziza bihereye ku banyarwanda ubwabo nk’uko n’ibindi bihugu bimwe byateye imbere biheshwa isura nziza n’ababikomokamo.

Continue reading “Dore impamvu umuntu agomba gukunda igihugu cyamubyaye”